Paroles de la chanson Tugire Umutima Wa Kimuntu par Kizito Mihigo

Chanson manquante pour "Kizito Mihigo" ? Proposer les paroles
Proposer une correction des paroles de "Tugire Umutima Wa Kimuntu"

Paroles de la chanson Tugire Umutima Wa Kimuntu par Kizito Mihigo

Uyu mwanya ni uw'ubuzima
Ubuzima turinda umuze
Nyamara ikiremwa muntu kiranga kikananirwa
Kubera ko turi mu isi, duhura n'ibitunaniza
Abavandimwe byananije tubabe hafi tubagoboke

Tugire umutima wa kimuntu bavandimwe
Dufatanye dufate I mugongo abacu
Bashegeshwe n'amateka
Bakomerekejwe nibibazo
Indwara nibyago duhura nabyo
Bavandimwe, ikiremwa muntu nitucyubahe
Abahungabanye nitubegere
Ntitubahe akato, nabo ni abantu
Nabo ni abantu bakwiye icyubahiro
Nabo ni abantu bakwiye agaciro
Nabo ni abantu bakwiye urukukndo
Natwe twifuza twese
Nabo ni abantu bakwiye urukukndo
Natwe twifuza twese

Amateka mabi yu Rwanda
Yateye banshi guhungabana
Abyongerera n'ubukana, ku bari babisangaywe
Indwara nyinshi zidakira
Ziraza zikatuzonga
Nazo zikaba intandaro
Y'ibibazo byo guhungabana
Ababyeyi  nabavandimwe bacu barwaye
Nibagane abaganga babyo, barahari, babafashe
Imigenzo myiza tubagirira iherekezwe no kwivuza
Imigenzo myiza tubagirira iherekezwe no kwivuza

Tugire umutima wa kimuntu bavandimwe
Dufatanye dufate I mugongo abacu
Bashegeshwe n'amateka
Bakomerekejwe nibibazo
Indwara nibyago duhura nabyo
Bavandimwe, ikiremwa muntu nitucyubahe
Abahungabanye nitubegere
Ntitubahe akato, nabo ni abantu
Nabo ni abantu bakwiye icyubahiro
Nabo ni abantu bakwiye agaciro
Nabo ni abantu bakwiye urukukndo
Natwe twifuza twese
Nabo ni abantu bakwiye urukukndo
Natwe twifuza twese

Paroles.net dispose d’un accord de licence de paroles de chansons avec la Société des Editeurs et Auteurs de Musique (SEAM)

Sélection des chansons du moment