Paroles de la chanson Imbabazi par Niyo Bosco

Chanson manquante pour "Niyo Bosco" ? Proposer les paroles
Proposer une correction des paroles de "Imbabazi"

Paroles de la chanson Imbabazi par Niyo Bosco

Nge ndemera amakosa yose nagukoreye nta mbereka
Niyo mpamvu yanteye kuzinduka iya rubika kubw'urubanza
Ruhora rwisubiramo mu mutima wange kuko wanyimye amatwi
Gerageza wumve ko nange ari ibyangwiririye
Ko twajyaga dusangira agahiye
None tugeze ku kabisi urananiwe
Gira ibambe biganza bitajyaga bishira igaba
Gukomera ku rugamba ni naryo herezo ryarwo

Nge nisubiyeho kandi nanamaze kwigaya
Ariko mbabazwa nuko wanze kwambara wa mwambaro, w'imbabazi
Wakuberaga ngo nkereke ko gusumba ibibazo ariko kunesha
Ni ukuri umva yuko nange ari byangwiririye
Ko twajyaga dusangira agahiye
None tugeze ku kabisi urananiwe
Gira ibambe biganza bitajyaga bishira igaba
Gukomera ku rugamba ni naryo herezo ryarwo
Ndabyumva cyane yuko nawe utorohewe
(Utorohewee, Utorohewee)
Nyamara ubabariye nawe waruhuka
Kusanya imbaraga z'umutima utsinde inzigo
(Utsinde Inzigo)
Rekura ubwo buribwe wongere ugarure inseko
Ko twajyaga dusangira agahiye
None tugeze ku kabisi urananiwe
Gira ibambe biganza bitajyaga bishira igaba
Gukomera ku rugamba ni naryo herezo ryarwo

Paroles.net dispose d’un accord de licence de paroles de chansons avec la Société des Editeurs et Auteurs de Musique (SEAM)